
Ikaze mu isi y‘Urukundo, aho buri nkuru y’Urukundo yihariye.
Ese wigeze ukunda? Gukundwa se? Nonese ni ba ari yego, isi y’Urukundo rwanyu yari imeze ite? Na ho se ni ba ari oya, ni iki uzi ku rukundo? Wait, or you want to hear my story first? Right?
Isi y’Urukundo
Urukundo ni nk’urubuto, rumwe rukura rukavamo igiti cy’inganzamarumbo, uko warutema kose rugashibuka amashami impande zose.

Inkuru zirangira
Urukundo rwa nyarwo ntirusaba ibisobanuro byinshi, buri kimwe ukoze gisobanura byinshi, aho waba uri hose.

Inkuru z’uruhererekane
Gukundwa n’uwo ukunda ni umugisha utagirwa na benshi, ni ba waragiriwe ubuntu bwo kubigira ujye ubyubaha.

Amabaruwa
Icyo umunwa utabasha gusobanura, ujye wicara ucyandike, ahari wenda umunsi umwe ako kandiko azagasoma.