Umulisa

Posted by:

|

On:

|

Uwo munsi nongera kumubona, yari yambaye agakanzu k’umweru kagera munsi y’amavi, gafite ikora riciyemo uturongo tw’ubururu, ku buryo n’ubwo yari akiri kure yanjye nabibonaga ko iyo kanzu ari nziza rwose.

Nkibisanzwe umutima wanjye watangiye kudiha kuko nari maze iminsi ntamubona, ariko uko yarushagaho kwegera aho nari mpagaze, namubonyeho ikintu ntari nari geze mubonaho kuva namumenya. Ubusanzwe, Umulisa yari umukobwa uhora aseka. Nahoraga nibaza niba mu buzima bwe ajya ababara, ariko uwo munsi ako namubonanye mu maso nanjye numvaga ari nk’igisongo banteye mu mutima.

Akigera hafi yanjye, nahise mbona ko amaso ye yatukuye, ari na ko akaboko ke k’ibumoso kagenda ahanagura amarira yarimo ashoka ubudahagarara. Akandi kaboko kari gafatiye igikapu cye inyuma ku kibuno. Mu gihe nkibaza ibibaye, nahise mbona igikundi cy’abandi banyeshuri gituruka inyuma ye kivuza induru nyinshi ngo “yarasambanye, yarasambanye, yarasambanye none biramugarutse.”

Ntababeshye, nanjye nkimara kumva iryo jambo ngo “yarasambanye” numvise umutima unsimbutse, ariko iby’amarangamutima mbishyira ku ruhande, numvaga umutima untegeka gutabara uwo mukobwa muri ako kanya. Nahise nshyira urukero n’umufuka nari mfite ku ruhande ngenda negera aho cya gikundi cyari gihagaze, mbageze iruhande ndahagarara.

“Ndongera kumva ijambo na rimwe riva mu kanwa kanyu mwese ndabakubita. Iyo mico yo kugenda musakuza mu muhanda, musebya mugenzi wanyu mwayikuye he? Ni byo basigaye babigisha mu ishuri?”

“O-oyaaa”. Bahise basubiriza rimwe, ari ko bamwe bashaka gusubira inyuma ngo bajye gusubira inyuma.

“Erneste na Odile mugaruke hano.” Nahise mpamagara babiri bari bamaze guhindukira. Ku myaka yanjye 17, nari mfite igihagararo nk’icy’umuntu uri mu myaka makumyabiri na… Nari umuntu utagira amagambo menshi, ariko abana bose bo mu gace k’iwacu barantinyaga, kuko bose narabarutaga.

“Munyumve neza hano. Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kugenda aserereza mugenzi we mu nzira kabone n’ubwo ibyo mwaba mumushinza byaba ari ukuri. Ikindi, ibyo murimo kumushinja mwabikuye he?”

“Si afite amaraso ku ikanzu ye se!!” Umwe muri bo yahise asubiza mu kajwi gato, yihishahisha.

“Ariko abana muri abana koko! Ni nde wababwiye ko iyo umuntu afite amaraso ku ikanzu ye biba bisobanuye ko yasambanye se?” Vuba, non’aha buri wese mubone ajya iwabo, mu mutuzo kandi nta guhutazanya.” Bose bahise bahaguruka bariruka nta kureba inyuma, hasigara Umulisa wari wegamye ku mukingo, akirimo kwihanagura amarira. Nahise ngenda ndamwegera.

“Umuli, byagenze gute?”

“Paccy, nanjye ntago mbizi pee! Ntago nzi uko byagenze. Amasaha yo gutaha yageze mpaguruka mu ishuri nk’ibisanzwe, ngeze hariya haruguru mu kayira gakata kajya kwa Murokore ni bwo natangiye kumva abantu bongorerana ngo mfite amaraso ku ikanzu yanjye, bahita basubira inyuma. Mu kugaruka bagarutse ari kiriya gikundi ubonye, bambeshyera ngo narasambaneye. Paccy, barambeshyera.” 

Yarangije kumbwira noneho amarira n’ikiniga byabaye byinshi. N’ubwo ikote nari nambaye ritasaga neza ugereranyije n’agakanzu yari yambaye, narikuyemo ndarimukenyeza.

“Umuli, humura ibi ni ibisanzwe, ugende ubaze Nyogokuru aragusobanurira. Ng’aho ngwino tugende nkugeze mu rugo.”

“Ariko Nyogokuru yari yambwiye ngo nyure kwa Claudine mfateyo uniforme zanjye, yari yatubwiye ko ari burangize kuzidoda uyu munsi.” 

“Oya tugende, uraza kugaruka kuzifata wamaze gukaraba, cyangwa ni mpanyura mvuye kwahira ndaza kumubaza.”

Nahise muherekeza mugeza ku irembo iwabo, nanjye nkomeza urugendo njya kwahira.

Ngeze mu gisambu nari ruhukije, nshimira Imana ko ibyo numvise bavuga atari ukuri koko. Kubera natangiye kwita kuri bashiki banjye nkiri muto, ibyo kujya mu mihango nari mbizi, n’iyo icyo gihe cyageraga ni njye bazaga gusaba amafranga yo kugura cotex. 

Uwo mugoroba nageze kwa Nyirakuru njyanyeyo ubwatsi na ya myenda ye y’ishuri, nsanga ngo Umulisa yasinziriye. Maze kugaburira inka no kuzisasira, nahise nsezera ngo ntahe ariko ntaragera kure Mukecuru arampagarika.

“Paccy, wakoze cyane. Umulisa yambwiye ibyabaye. Ibi byose byamwibukije agahinda ko kuba yarabuze Mama we akiri muto. Iyo Kalisa ajya kwemera kumumpa mbere ibi rwose ntago biba byarabayeho, ariko ndaje mbyiteho.”

“Oya nta kibazo Nyogoku, nakoze n’ibyo undi wese yakorera umwe muri bashiki banjye aramutse ahuye na kiriya kibazo.”

“Oya uri umuhungu w’intwali Paccy, Mama wawe aho ari rwose aratuje, ntago yasize ikigwari.”

Nyuma y’uwo munsi, ubuzima bwarakomeje nk’ibisanzwe. Umulisa yatangiye kujya anyisanzuraho, agakunda kuza mu rugo cyane aje kureba bashiki banjye. N’ubwo hagati yanjye nawe hari harimo imyaka 5, sinaburaga kurushaho kumukunda uko bwije n’uko bucyeye. Iyo namubonanaga na bashiki banjye bishimye bakina, byanyibagizaga agahinda ka data wadutaye ubwo Mama yari amaze iminsi mike apfuye. Kubera gufata inshingano nyinshi nkiri muto, ntago nigeze ngira umwanya wo kwirukanka mu bakobwa, cyane ko umutima wanjye wari waramaze kubona uwo wishimira. Numvaga ku igihe cyose bizantwara nzamutegereza, kuko numvaga Umulisa ari we cyuzuzo cy’ubuzima bwanjye.

Ku rundi ruhande ariko, iyo natekerezaga ku mibereho yanjye n’iye, nahitaga ncika intege. N’ubwo Umulisa yari arimo kurererwa kwa Nyirakuru twari duturanye, ise yari umukire ukomeye cyane iyo mu mujyi. N’ubwo yahoraga hanze y’igihugu muri za missiyo, yamenyeraga umukobwa buri kimwe, ku buryo n’aho mu cyaro yari abayeho neza rwose. Njye ku rundi ruhande nari ntunzwe no guhinga imirima data yari yaradusigiye ubundi nkahirira amatungo ya rubanda cyangwa nkakora ikiyede n’utundi turaka, kugira ngo ndebe ko nabona minerval ya bashiki banjye babiri. Murabyumva njye ntago nigeze ngira amahirwe yo kwiga. Mama akimara gupfa, imiryango yaradutereranye harimo na data, nsigara nta yandi mahitamo mfite uretse gufata inshingano, n’ubwo nari mfite imyaka 13 gusa.

Nari narapanze ko Umulisa nzamubwira ko mukunda byibura yujuje imyaka 16, ariko icyo gihe kigeze, nibutse ibyo abantu bahoraga bavuga ko amaboko atareshya ataramukanya, mbura imbaraga zimubwira. Ukuntu nawe yari asigaye andeba byanyerekaga ko hashobora kuba harimo akantu, ariko nkabyirengagiza nkumva ko ashobora kuba amfata nka musaza we uraho, nti hato ntagira icyo mubwira nkasanga atari byo, bigatuma atazongera kunyisanzuraho, cyangwa agacika hano burundu.

Narihumurije nti basi reka ntegereze nzabimubwira agize 18, nti aho ho umuntu aba amaze kuba mukuru azi icyo ashaka, ariko na bwo ikintu cyo kwisuzugura, cyo kumva ko atanyemera kubera ubukene bwanjye, cyinca intege mbura aho mpera pee!! Noneho bwo yari yaratangiye kwiga kaminuza, ataha rimwe na rimwe mu kiruhuko asa n’umuzungu, nkumva ntaho nahera pee! Cyakoze icyo gihe bwo nari naratangiye gutera imbere kuko nari nsigaye ndi umumotard ntacyahirira rubanda, ariko urwego yari ariho rwari rundenze cyane.

Gusa, ngo umunyarwanda yaravuze ngo “iyo menya yari ijambo”, nanjye iyo menya yaje ku munota wa nyuma pee!! Nyuma yo kuganira n’umutard mugenzi wanjye, nafashe icyemezo cyo kubwira Umulisa ko mukunda nirengagije impamvu zose. Uwo munsi natashye kare ngo njye kwitegura njye kumureba kuko yari yaraye aje mu biruhuko, ariko ngeze haruguru y’iwabo nakubiswe n’inkuba.

Nabonye mukecuru asezera ku muhungu we n’umwuzukuru we, ibirahure by’imodoka barabimanura, imodoka ihita itsimbura ntarahagera. Umutima wahise unsimbuka, mu gihe nkibaza ibirimo kumbaho numva ijwi rya mukecuru.

“Paccy, ko uhagaze aho nk’uwumiwe bite? Ko watashye kare noneho ni amahoro? Cyo akira urwandiko rwawe. Nari nzi ko nzaruguha ejo kubera ukuntu usanzwe utaha bwije none bihise byoroha.”

“Ngo urwandiko? Urwandiko rw’iki Nyogoku?”

“Cyo akira yewe! Umulisa se si yambwiye ngo mwaraye muvuganye.”

Akivuga Umulisa umutima wongeye kunsimbuka, mpita mfata ibahasha mukecuru yari afite, nirukira mu rugo ntanasezeye. Umutima ukidiha nahise nyifungura hafi yo kuyica, maze ntangira gusoma.

Paccy, umbabarire kuba ngiye ntagusezeye, gusa numvaga ntari bubibashe, kuko byari kuba ari amarira gusa. Nta n’ubwo nari kubasha kukubwira ibi ngiye kukubwira, kuko nari kuba nuzuye ikiniga. 

Paccy, sinzi ni ba wibuka igihe wankenyezaga ikote ryawe ubwo nari niyanduje, urya munsi wabibye urubuto rw’urukundo muri njye. Yego kiriya gihe nari umwana, ariko uko nagiye nkura, urubuto na rwo rwarakuze. Paccy, nagerageje kubikwereka kenshi. Incuro nyinshi nazaga iwanyu, ntago ari bashiki bawe nabaga nje kureba mu by’ukuri, ahubwo ni wowe. Gusa, buri joro iyo nageraga mu rugo, nararaga ndira, kuko wowe nabonaga umfata ahari nka mushiki wanjye, ndavuga nti reka nanjye njye ngufata nka musaza wawe, gusa byarananiye.

Paccy, nkirangiza amashuri yisumbuye Papa yashatse kunjyana hanze ngo abe ariho nkomereza kaminuza ndabyanga. Uzi impamvu nabyanze Paccy? Kubera wowe! Naratekerazaga nti basi wenda ubwo ndangije kwiga uzarekeraho kumbonamo akana gato, nanjye unkunde nk’uko nagukunze, ariko ntegereza ko hari icyo wambwira ndaheba Paccy. Iteka iyo wazaga guha inka za mukecura ubwatsi bwa nijoro, nahagararaga mu idirishya ngo nkurebe urenga, nkarara nsenga ngo byibura rimwe uzambwire ko unkunda ndaheba.

Paccy, nagerageje kurwana n’umutima kenshi nshaka kubikubwira ariko ndigarura, nti hato utazamfata nk’ikirara cyangwa umwasama, ariko ubu nta cyo ngifite cyo guhomba. Noneho nyuma na nyuma nemereye Papa ko tujyana hanze, kure cyane aho ntazongera kukubona, wenda ningerayo nzakwibagirwa, kuko sinazabasha kwiyakira nkubona ubanye n’undi mukobwa utari njye Pa. Gusa uwo mukobwa arahirwa shenge.

Nkwifurije amahoro n’amahirwe muri buri kimwe, uzahirwe n’ubuzima Paccy. 

Uwagukunze, Umulisa Clemence!”

Nkimara gusoma uru rwandiko, nahise nirukira kwa Mukecuru ngo mubaze ni ba koko Umulisa agiye kujya hanze, ambwira ko ari byo rwose, ko ahubwo bari bufate indege yo mu rukerera. Nagerageje guhamagara numero y’Umulisa numva yavuyeho, numva isi inguyeho. Nicujije igihe cyose namaze naratinye kumubwira ko mukunda ntazi ko nawe ari uko, nicuza incuro zose nagiye nigarura nateguye kubimubwira. 

Iryo joro naraye ntasinziriye ngerageza guhamagara numero y’Umulisa ariko yanga gucamo, ngerageza no kohereza message nti wenda nafungura telefone arayibona, ariko bwarinze bucya ntagisubizo, ndi gusuhuza umutima gusa. Nyuma y’iminsi mukecuru na we baje kumwimura ajya gutura mu mitungo umuhungu we yari afite mu mujyi, nyuma nza kumva ngo yitabye Imana, Umulisa tuburana gutyo.

Ubu hashize imyaka itatu ibyo bibaye, ariko ntababeshye, gukunda undi mukobwa byarananiye. Mba numva ko ahari umunsi umwe Umulisa azagaruka nkamubwira ko nanjye burya namukundaga ariko nari narabuze aho mbihera.

Ese nawe wizera ko IGENO ryawe riba ari iryawe koko? Wizera ko Uwawe iyo ari Uwawe igihe cyose, ni yo imyaka yaba icumi yongera akagaruka mu buzima bwawe? Cyangwa ni njye wavangiwe? Nonese byaba byarigeze bikubaho gukunda umuntu ugatinya kubimubwira nyuma ukazamenya ko na we yagukundaga? Wabyitwayemo gute?